Amoko yakomotse he?
Bibiliya ntabwo yerura ku nkomoko y'amoko (cyangwa amabara y'uruhu) atandukanye. Impamvu nuko burya hari ubwoko bumwe gusa: Muntu. Muri ubwo bwoko, hari amabara atandukanye y'uruhu, n'ibindi bitandukanya imibiri (igihagararo, ubunini, n'ibindi). Hari abahanga bamwe bemeza ko ubwo Imana yajijishaga indimi mu gihe cy'iyubakwa rya wa munara wa Babeli (Intangiriro 11:1-9), ari nabwo yaremye amoko atandukanye. Birashoboka ko Imana yashyira impinduka mu mibiri y'abantu kugira ngo babashe kuba mu bice bitandukanye by'isi; urugero, uruhu rwirabura rubashisha abanyafurika kwihanganira ubushyuhe bwo ku mugabane wacu. Ukurikije uko abo bahanga babyemeza, ubwo Imana yajijishaga indimi, yahise inahindura imiterere y'abantu, ngo bijyane n'aho buri wese azaba. Nubwo ibi rwose byashoboka, nta kibihamya muri Bibiliya. Amoko/amabara y'uruhu nta na hamwe avugwa mu nkuru y'iyubakwa ry'umunara wa Babeli.
Nyuma y'umwuzure w'igihe cya Nowa, ubwo indimi zitandukanye zatangiye gukoreshwa, abantu batangiye gutatana bakurikije indimi bavugaga. Kubera iyo mpamvu, gakondo yo mu maraso (genes) yagiye yiharira kuri buri tsinda, kuko ritari rikivanga ngo ribyarane n'andi matsinda batandukanye. Abasangiye gakondo imwe bakomeje kubyarana, nuko gahoro gahoro amatsinda agenda yiharira ku biyaranga byayo. Ni gutyo rero, gahoro gahoro, gakondo mu maraso zagiye ziba umwihariko w'amatsinda aba hamwe, bavuga ururimi rumwe, babyarana, kandi basa.
Ikindi cyashoboka nuko wenda Adamu na Eva baba bararemanywe gakondo y'amaraso y'abirabura, abazungu, abarabu, n'andi moko yose. Ni nkuko ababyarana badahuje uruhu akenshi usanga abana babo nabo bagira impu zijya gusa n'izidasa. Kuko byanze bikunze Imana yifuzaga ko abantu batandukana mu gusa kwabo, birumvikana ko yaha Adamu na Eva gakondo y'ayo moko yose atandukanye.
Nyuma y'umwuzure, abasigaye ku isi bari Nowa n'umuryango we: umugore we, abahungu be 3 n'abagore babo; muri make bari abantu 8 (Intangiriro 7:13). Wasanga wenda abakazana ba Nowa baravaga mu moko atandukanye, bafite andi mabara y'impu. Wenda umugore wa Nowa ntiyari ahuje uruhu na Nowa. Wenda abo bose uko ari 8 ntibari banahuje uruhu, bivuga ko hari gakondo z'amaraso zose mu kongera kubyara amoko yose.
Ibyari byo byose, icya ngombwa ni ukumenya yuko twese ubundi turi ubwoko bumwe, bwaremwe n'Imana, kandi twaremewe impamvu imwe: kuyiramya.
Garuka ku rupapuro rwanditse mu Kinyarwanda
Amoko yakomotse he?
ncG1vNJzZmivp6x7qLvTqqyeq6SevK%2B%2FjaipoGd7nru6rdGwmKeckWS2r7fOpqakp12WurC3zmefraWc